VIDEO : Mu gihe kigoye umutima , INES Dorcas Ingabire arasaba abantu kureba Imana

1
48

Ines Dorcas, umuhanzikazi akaba n’umuririmbyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana wo mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru , arahumuriza Abanyarwanda mu gihe bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ,  akabasaba kureba Imana bakayibwira ibiruhije imitima yabo byose.

Indirimbo ye yise “ Reba Umwami ” niyo ahareye ho akora amashusho y’indirimbo z’amajwi yamaze gukora , ibintu asobanura ko byatewe n’ubushake bw’Imana ndetse n’inama yagiriwe na benshi mu bakurikiranira hafi ibikorwa bye bya muzika.

Ati ” Ubundi mbere y’uko nkora ikintu icyo aricyo cyose muri muzika yanjye, mbanza kugisha inama Imana noneho nkabona kwegera abantu batandukanye bakurikiranira hafi muzika nkora. Benshi muri abo bose bamwiye ko byaba byiza ntangiriye kuri iyi ndirimbo yitwa Reba Umwami”.

Gusa ariko Ines Dorcas akomeza avuga nawe ubwe yizeye ko amashusho y’iy’indirimbo azakirwa neza na benshi ngo kuko yayikoze ashyizeho umutima , kandi amagambo yose arimo agarura ihumure mu bana b’Imana bari bafite imitima itentebutse.

Yagize ati “ Nakoze iyi video nyishyizeho umutima , bityo rero nizeye ko benshi bazayishimira. Ubutumwa burimo burakomeye kuko buhumuriza abantu kandi bukabakangurira kubwira Imana ikibabaje cyose . Muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nabwo tugomba kwegera Imana kugirango idukize ibikomere byose twasigiwe no kubura abacu muri muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ines Dorcas Ingabire, aherutse gutangariza ibyishimo.com ko afite gahunda yo gushyira ahagaragara umuzingo we wa mbere ugizwe n’indirimbo umunani (8) muri uyu mwaka wa 2017.

Gusa kugeza ubu afite indirimbo eshanu z’amajwi n’imwe y’amashusho, ibi Ines akaba aribyo aheraho asaba amasengesho.

Ati “ Ndasaba abumva banshyigikiye gukomeza kunsengera kugira ngo icyo niyemeje gukora muri uyu murimo, hamwe n’Imana nzakigereho”

Iyi ndirimbo “Reba Umwami” igizwe n’amagambo ashobora guhumuriza imitima y’abayumva, isaba buri wese kureba Yesu no kumubwira ibye kuko yiteguye kumutabara.

Reba Umwami by Ines Dorcas Ingabire :

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa  Aimable

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::