Wabyitwaramo ute igihe wahemukiwe nuwo mwakundanaga ?

1
1210

Guhemukirwa n’uwo mwakundanaga mugatandukana nabi ni ikintu abantu benshi batinya, ndetse kigatuma bamwe babigira urwitwazo bakanga kugira abakunzi! Uwo byabayeho bimugumamo mu buzima bwose aba asigaje kubaho ku isi, ariko abantu bose ntibabyakira kimwe.

Abahanga bavuga ko icyangombwa atari ibikubaho ahubwo ari uko ubyakira . Kuba nahubuka nkagukubita urushyi ubwabyo sicyo kibazo, ahubwo wowe urwo rushyi urwakira ute? Ushobora guhitamo kuzamura umujinya, cyangwa ukampunga. Ushobora kumbaza icyo nkujijije, cyangwa ukandeba ukazunguza umutwe, ukanyereka ko ndi bule, ukigendera. Muri make hari uburyo bwinshi umuntu ashobora kwakiramo ibimubayeho.

Dore impamvu yo kubabazo no gutandukana

Guhemukirwa n’uwo utari ubyitezeho (umubyeyi, umuvandimwe, inshuti, umukunzi) ni ikintu kibabaza kandi gishobora guhindura ubuzima bwawe burundu cyangwa kikanabuhagarika (ukiyahura).

Impamvu ya mbere ibitera ni uko uba warahaye icyizere umuntu, kikaza kuraza amasinde. Ibyo bishobora gutuma nta muntu n’umwe uzongera kwizera. Niba ari umukunzi waguhemukiye, bishobora gutuma utazongera gukunda ukundi.

Wabigeza ute igihe yigendeye cyangwa mutandukanye nabi?

Niba uwo muntu mwakundanaga, mwarabivuganye, mwarabisezeranye aguhemukiye: aguciye inyuma, ntakikwitayeho, yakubwiye ko byarangiye ; ikintu cya mbere ukora ni ukubabara cyane. Ubwabyo si bibi kuko ni intambwe ya mbere yo gukira, ariko kuguma mu kababaro ni bibi cyane, nta n’icyo bimaze.

Menya ko ubuzima bugikomeza:

Uretse natwe tukiri abajene, wasanga wenda n’ababyeyi bacu nabo bagiye bababazwa n’abo bakundaga, baza gushaka abandi none dore baratubyaye. Wasanga yewe hagati yabo baragiye bababazanya, nyuma bakaza kwiyunga n’ubu bakaba bakiri kumwe. Uko byagenda kose ubuzima burakomeza, byibwire kandi ubyemere.

Abantu bariho:

Ndamutse nciye umugani ugira uti “akatabuze mu rutoki ni amakoma” hari ababifata ko nishongoye, ariko ntibibibujije kuba ari ukuri. Abahungu barahari n’abakobwa barahari.

Uzarebe mu bintu by’urukundo uzasanga abantu bemera iyo principe aribo bamererwa neza. Umusore wumva ko inkumi zihari (abana barahari wana…) usanga ntawe yizirikaho, iyo atewe indobo aguma ari relaxed ntiyumve ko isi irangiye, yirinda gushyuhaguzwa, kandi ibyo abakobwa barabibona bakabimukundira kuko ni imyitwarire iri cool (cool attitude).

Ibyo nibyo bita abundance mentality, aho umuntu yizera ko ibintu bihari ku bwinshi. No muri business niko bigenda, abantu birirwa bataka bavuga ko amafaranga yabuze n’ubundi bakomeza kuyabura, mu gihe abagira imitekerereze iri positive ku mafaranga aribo bayabona…

Kora ibigushimisha:

N’ubwo ubabaye, hari ibintu ushobora gukora bigakushimisha kandi bikagutera imbaraga. Gutembera, gukora sport, kumva umuziki mwiza, gusenga (burya birafasha nyamara), kwitabira ibirori, guhura n’inshuti zawe mukagirana ibihe byiza, ngibyo ibintu bizagufasha kugarura ubuya…

Irinde gushyira ibintu mu gatebo kamwe (generalization):

Iki ni ikintu kitari cyiza na mba! Kuvuga ngo “abahungu bose ni indyarya, abakobwa bose ni abana babi, n’ubundi urukundo ntacyo rumaze,…” ni ukwanduza inzira uzanyuramo kuko byanze bikunze abakobwa n’abahungu bazakomeza kubaho.

Nguko uko wabigenza watandukanye nuwo mwakundanaga, ibi bikiba ari bimwe mubyo wakora kandi ukarushaho koroherwa mu mutima wawe, turaraguma tubashakiri ibindi byabafasha, bitabuze ko niba haba hari ufite ubuhamya bwafasha abandi , yabitugezaho.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

  1. 1. Ibi simbyemera: akatabuze mu rutoki ni amakoma, abana barahari wanaa…

    Umuntu utekereza atya, biroroshye ko igihe agiranye ikibazo n’uwo bakundana, adashyiramo imbaraga zo kugishakira igisubizo, kko aziko abana bahari.
    Kuri we, biroroshye ko ava mu rukundo akajya gushaka undi, narwo atazarambamo.

    Urakoze.

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::