Waruzi ibanga riri mu kimera ( icyatsi  ) kizwi nka Mudarasini ?

0
137

le romarin mu gifaransa cyanwa rosemary mu cyongereza , izina ryahimbwe n’abahanga ni  “rosmarinus officinalis”. Iki cyatsi kizwi nka mudarasini mu rurimi rw’ikinyarwanda ,  aho abenshi kandi bakunda kukitiranya n’ikitwa teyi (the).

Ku masoko y’iwacu  turakihasanga ku bwinshi , ariko abenshi siko abantu bazi akamaro kacyo , kuko usanga kigurwa na bake bamenye ibanga ryacyo.

Ese ubundi gifite banga ki ?

Abahanga mu gutunganya imibavu (urugero rw’iyo bita l’eau de hongrie na eau de cologne ) baragikoresha cyane , ndetse no mu nganda bakagikuramo amavuta. Si ryo banga ryonyine , kuko ari ingirakamaro cyane mu mubiri no mu buzima bwa muntu, kigakoreshwa no mu buvuzi.

Iyi mudarasini rero ishobora gukoreshwa itoshye , cyangwa yumye , aho usanga ikoreshwa mu guhumuza ibiribwa byiganjemo ama sosi n’ama supu, ariko kandi ntibiyibuza no gukoreshwa ku biribwa byokeje.

Mu buvuzi rero ikoreshwa cyane mu korohereza uyikoresha ,ugukora neza kw’imanuka ry’ibiryo kuva ubiriye kugeza bisohotse no mw’ikwirakwizwa ry’intungamubiri.

Mudarasini kandi yorohereza impyiko akazi, irinda indwara zimwe na zimwe, igira akamaro mu gukora neza k’ubwonko, uguhumeka, gukiza umunaniro no gunyeganyeza ingingo k’uburyo bworoshye ( articulation).

Ibi bishoboka igihe uyishyize mu mazi ashyushye ugahumeka umwuka wayo , cyangwa se ukanayanywa. ushobora kandi no kuyoga  ikaba yatuma umubiri ugubwa neza n’amaraso akagenda neza. Iki cyatsi kandi byagaragaye ko gifasha mu gukumira  cancer zimwe na zimwe, indwara z’umutima, indwara zizanwa n’ugusaza n’ibibazo by’umwijima ndetse no kuribwa kw’amenyo.

Ku bijyanye n’ubwiza, usanga abayikoresha yaba abahungu cyangwa abakobwa bagira uruhu rwiza, ikanabarinda ipfuka ry’imisatsi.

Waruziko izo twita pomade camphre nyinshi zikozwe muri yo?

Icyitonderwa: Nk’uko bizwi kandi bivugwa, ikintu cyose ukoresheje mu buryo  burenze urugero kigira ingaruka. Ni byiza rero kugikoresha mu rugero , kuko nk’abagira indwara z’umuvuduko mwinshi w’amaraso bayikoresheje ku buryo bw’indengakamere itababera nziza.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Uwineza P.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::