Waruzi ko Amibe itavuwe neza ishobora no kugera ku gice cy’ubwonko ?

0
1120

Abantu benshi barwara  Amibe bakayitiranya n’indwara y’inzoka cyangwa amarozi . Bamwe bivurisha imiti ya kinyarwanda , abandi bakagana amavuriro atandukanye , bagirango bicuze kuryaryatwa kubababaza bikabije.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo Amibe itavuwe neza ishobora gukwira umubiri wose kugeza no mu bice by’ubwonko .

Amibe niki ? Yandura ite ? Wayirinda ute ?

Amibe n’ indwara itera ububabare no kuribwa   mu mara bitewe n’udukoko dutera indwara two mu bwoko bwa protozoa histolytica d’entamoeba.

Umuntu yandura Amibe iyo anyoye amazi cyangwa ibiryo byandujwe n’utu dukoko. Amibe zitembera mu rwungano ngogozi maze zigafata icumbi mu murura rw’amata aho zicukura zishakisha ubwihisho.

Amibe zishobora no gukwirakwira mu bice by’umubiri nk’umwijima, ibihaha, ubwonko ndetse n’ahandi mu mubiri igihe uzirwaye ativuje hakiri kare.

Amibe zigabanijemo amoko menshi , ariko izikomeye cyane kandi zangiza umubiri n’ izitwa histolytica d’Entamoeba zigabanijemo ibice bibiri . Zikunze kuba mu bice by’isi bishyuha cyane cyane muri Afurika aho zinagira amahirwe yo kororoka kubera umwanda.

Hari Amibe zibera mu mara umuntu ashobora kubana nazo igihe kirekire atazi ko azirwaye , ariko iyo zimaze kumuzahaza mu mara [ Amara ]  nibwo atangira gucibwamo , akituma amaraso ndetse akanaribwa mu nda bikabije cyane.

Ubwoko bwa kabiri ni ubwa Amibe zirenga amara zikajya mu bindi bice by’umubiri nk’umwijima, ibihaha, ubwonko ndetse n’uruhu. Kugira ngo zigere kuri iyo ntera bitwara igihe kirekire kandi bigaterwa n’uko uzirwaye atazivuje.

Indwara zituruka ku mwanda zirimo inzoka zo mu nda ziterwa n’udukoko twitwa protozoa twibasira amara tuyanyunyuzamo ibitunga umubiri. Iyo Amibe zakurenze kandi zifata ibindi bice birimo umwijima bigatuma agasabo k’indurwe kadakora , maze indurwe yarekuraga mu gusukura amaraso ntizibe zikigiye.

Iyo Amibe zibasiye ibihaha ubibwirwa n’uko ukorora igikororwa gisa n’umuhondo kandi kirimo amaraso ndetse ukanagira ububabare bukabije mu gituza n’umuriro mwinshi rugeretse. Kubo Amibe zafashe impyiko, usanga barwara indwara zifata imyanya icamo inkari ndetse kandi bakanagira igisebe ku mpyiko.

Zimwe mu mpamvu zitera Amibe :

• Umwanda ukwirakwiza turiya dukoko dutera Amibe. Utwo dukoko tuboneka mu mazi yanduye ndetse n’ibiryo byandujwe natwo. Kurya ibiryo byandujwe n’amasazi ndetse n’imibu.

• Kwicara ku ntebe umuntu wanduye utu dukoko twitwa histolytica d’entamoeba yicayeho nabyo biri mu bikwirakwiza Amibe.

• Kurya imboga n’imbuto byarongeshejwe amazi adatetse cyangwa adasukujwe siro bikwirakwiza Amibe ku rwego rwo hejuru.

• Ku bakunzi b’inyama cyane cyane iz’ingurube nabo ni ukuzirya bari menge , kuko iyo zatetswe nabi ari isoko yo kwandura za Amibe. Tukiri ku mbonekarimwe kandi abakunda zingaro nabo ni ukuzitondera cyane cyane iz’ihene, inka n’izindi nyamaswa kuko iyo zitetswe cyangwa zokejwe zitaronzwe neza n’amazi atetse biba byoroshye cyane kugira ngo umuntu afatwe n’izi nzoka zo mu nda.

• Amibe kandi abantu barayanduzanya ari na yo mpamvu abantu bagomba kwitwararika ku isuku y’intoki zabo mbere yo kurya, guterura umwana, kumwonsa ndetse n’ibindi bikorwa.

Hakwiye kwigwa ku buryo gukorana mu ntoki byagabanuka , n’ubwo gusuhuzanya ari igikorwa cyiza cy’umuco nyarwanda.

• Isuku nke yaba ay’aho abantu batuye ndetse n’ibikorwa remezo runaka ni nyirabayazana w’ikwirakwizwa rya Amibe , ari nayo mpamvu bigora ko Amibe cyangwa n’izindi ndwara z’isuku nke zirandurwa.

Mu zindi mpamvu zitera ikwirakwizwa ry’Amibe n’imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kibuno igihe ababikora bahise bikora ku munwa biba byoroshye guhita baha urwaho izo mikorobe kumanukira mu nda zabo.

Bimwe mu byakubwira ko urwaye Amibe :

Diyare idakanganye

• Guhora uribwa mu gice cy’inda bijyana no gucika intege

• Kumva udashaka kugira icyo urya ndetse ukumva ufite n’isesemi

Ibindi bimenyetso bikaze :

• Gucibwamo wituma imyanda yeruraka isa n’umweru kandi irenduka ndetse ivanze n’amaraso.

• Kubura ipfa ryo kurya burundu ndetse no gutakaza ibiro mu buryo bukabije

• Kugira umuriro, kuruka cyane , ndetse ukagira n’uruhu rwijimye n’isura yihinnye nk’iy’umuntu ugeze mu zabukuru.

Benshi bibaza niba koko Amibe zivurwa zigakira cyangwa se niba imiti itangwa kwa muganga ari iyo kuyoroshya gusa nyuma ikagaruka nk’uko bikunze kuvugwa n’abantu benshi hanze aha.

Nibyiza ko twita k’ubuzima bwacu rero , twirinda kugira umwanda ndetse n’ibindi byinshi twabonye haruguru . Uwibonyeho bimwe mu bimenyetso twabonye nawe akihutira kujya kwa muganga kandi agakurikiza amabwiriza ahabwa n’abaganga .

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::