Friday , 21 July 2017

Waruziko umutobe w’imbuto kuri wowe urutwa no kuzirya ? SOBANUKIRWA.

Abantu batekereza ko umutobe w’imbuto ari mwiza ku buzima, ariko siko biri kuko inzobere mu by’ubuzima zo mu Bwongereza zatangaje ko isukari iba mu mutobe w’imbuto igira ingaruka ku buzima kubera ubwinshi bwayo. Bakaba bagira abantu inama zo kujya barya imbuto, kurusha uko banywa umutobe wazo.

Umutobe w’imbuto kuri wowe urutwa no kuzirya

Urubuga rwa internet 7sur7 dukesha iyi nkuru rwanditse ko ko Susan Jebb, umwarimu muri Kaminuza ya Oxford, yavuze ko ubwoko bwinshi bw’imitobe y’imbuto, buba burimo isukari ingana n’isukari iba muri Coca-Cola, iyi sukari ikaba ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Igipimo kinini cy’umutobe w’imbuto w’umwimerere, kigizwe n’isukari y’umwimerere, abantu banywa mwinshi bibwira ko ari mwiza ku buzima.

Abantu batekereza ko umutobe w’imbuto ari mwiza ku buzima, ariko siko biri kuko inzobere mu by’ubuzima zo mu Bwongereza zatangaje ko isukari iba mu mutobe w’imbuto igira ingaruka ku buzima kubera ubwinshi bwayo. Bakaba bagira abantu inama zo kujya barya imbuto, kurusha uko banywa umutobe wazo.

“Umutobe w’imbuto si kimwe n’imbuto nyirizina’’. Ikarito ntoya y’umutobe w’amacunga (amaronji) iba irimo ibiyiko bibiri by’isukari, mu gihe ikirahure kinini kiba kirimo ibiyiko bitanu by’isukari.

Imitobe y’imbuto iba itandukanye ariko abajyanama mu buzima bemeza ko itari myiza ugereranyije no kurya imbuto ubwazo.

Icunga ryose riba rigizwe n’ibiyiko bibiri by’isukari ariko rifite n’ibyitwa ’’fibres’’ bituma iyo sukari itagira ingaruka ku buzima kandi nta n’ibindi bintu biba byongerewemo. Hagati y’umutobe n’imbuto, abantu baba bakwiye guhitamo kurya imbuto.

 

 

 

Ishimwe Ange

78,746 total views, 2 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress