Yerusalemu irashyize ihindutse ibuye riremerereye amahanga

0
534

” Uwo munsi i Yerusalemu nzahahindura ibuye riremerera amahanga yose, abazaryikorera bose bazakomereka cyane, kandi amahanga yose yo mu isi azateranira kuharwanya. Zekariya 12: 3.”

Perezida wa leta z’unze ubumwe za Amerika Donald Trump kuri uyu wa gatatu yatangaje k’umugaragaro ko Amerika yemeye Yerusalemu nk’umurwa mukuru wa Isiraheli.

Ni nyuma y’imyaka ibihumbi byinshi igihugu cya Isiraheli na Palesitina batumvikana k’uruhande rukwiye kwegukana umujyi wa Yerusalemu.

Tugarutse inyuma mu mateka, Isiraheli igihugu cy’abayuda giherereye m’uburasirazuba bw’inyanja ya Mediteraniya na Palestina , igihugu cy’ Abarabu gituye k’ubutaka bwahoze ari ubwa Isiraheli.

Muri rusange amakimbirane hagati yibyo bihugu ashingiye k’ubutaka n’uko bugomba gukoreshwa.

Uko kutumvikana kwatangiye mu kinyejana cya 20 ubwo Abayahudi bahungaga ubwicanyi bwaturukaga mu Burayi , bagarutse kuri gakondo yabo basanga igihugu cyabo cyarafashwe n’Abarabu ndetse n’Abayisilamu baturutse muri Ottoman no mu cyahoze ari Ubwami bw’Abongereza.

Abarabu bamaze kubona ko igihugu kibatunganiye , banze kukivamo kugeza ubwo leta z’unze ubumwe z’Amerika zashatse kugabanyamo Isiraheli ibice bibiri ariko biranga.

Inzozi zibaye impamo kuko Isiraheli yifuje kuva cyera ko Umujyi Mutagatifu wa Yerusalemu uba umurwa mukuru wayo , ariko birasa naho bigiye kuba impamo nyuma y’uko igihugu cy’igihangage nka Leta z’unze ubumwe za Amerika cyemeye ko gishobora gukangurira inshuti zacyo gushyigikira uyu mwanzuro.

Gusa uyu mwanzuro ntiwavuzweho rumwe na bimwe mu bihugu by’ibihangange nk’Ubufaransa ndetse n’ibindi bihugu bivuga rikijyana ku Isi ,ariko Trump we agaragaza ko nta nka yaciye amabere , ahubwo ko icyo yakoze ari ugushyira hanze ukuri abandi batinye.

Ni mu gihe benshi mu bayobozi b’idini ya Isilamu baburiye Trump ko umwanzuro we ugiye kurushaho guteza umutekano muke m’uburasirazuba bwo hagati, ariko kandi bamwe mu bihaye Imana nka Papa Francis yashimye uyu mwanzuro.

Perezida wa leta zunze ubumwe za  Amerika Donald Trump yandika k’urukuta rw’amabuye ahantu hatagatifu abayuda basengera. Photo Reuters.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::