Zaza wamenyekanye mu ndirimbo ‘ Calvary ‘ yageze i Kigali — AMAFOTO

0
1700

Umuhanzikazi ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Africa  Mokhethi uzwi ku izina rya  Zaza yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2017.

Yageze mu Rwanda aherekejwe n’umugabo we , yakirwa n’itsinda ry’Abanyarwanda bamutumiye barimo Bizima Egide , Aline Gahongayire na Billy uzakora igitaramo.

Zaza ni umwe mu bahanzikazi bariho ubu bakunze gufasha abahanzi bakomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana mu gihugu cye , aho yabafashaga kwikiranya amajwi mu gihe bari kuririmba.

Abo twavuga nka Rebecca Malope, Vicky Vilikazi , Solly Mahlangu uherutse mu Rwanda mu gitaramo cya Patient Bizimana na Keke.

Insengero nyinshi zo mu Rwanda zikoresha indirimbo ze mu kuramya no guhimbaza Imana nkiyo yise ‘ Calvary.

Hari bamwe bamufite bitekerezo byabo babitewe no kumubona ku mbuga nkoranyambaga aho akora ibitaramo bikitabirwa n’imbaga y’abantu haba mu gihugu cye cy’amavuko cya Afrika yepfo cyangwa ahandi hose aba yatumiwe bakifuza kumubona.

AMAFOTO :

Umuhanzikazi ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Africa Mokhethi uzwi ku izina rya Zaza i Kigali
Zaza aganira na Aline Gahongayire

             

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::