Zion Temple yabeshyuje ibaruwa bivugwa ko Apotre Gitwaza yandikiye FPR

0
1940

Ubuyobozi  bwa Authentic Word Ministries  na  Zion Temple Celebration Center mu Rwanda bwabeshyuje ibaruwa byacugwaga ko yanditswe n’Intumwa ( Apostle ) Dr Paul Gitwaza ayandikira ishyaka riri k’ubutegetsi mu Rwanda FPR .

Ibaruwa yaturutse mu buyobozi bwa Zion Temple igashyirwaho umukono na Pasiteri Nzabakira Floribert ivuga ko bafite gihamya ko ibaruwa yakwirakwijwe hirya no hino ari impimbano , bagasaba inzego zibishinzwe gukora iperereza ryimbitse ngo ababiri inyuma bakurikiranwe nkuko yabitangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com kuri uyu wa kane tariki 19 Ukwakira 2017.

Umuvugizi wa Authentic Word Ministries  na  Zion Temple Celebration Center mu Rwanda Pasiteri Nzabakira Floribert yatangarije ibyishimo.com ingingo 13 bashingiyeho bahindura iyi baruwa ikinyomba.

Ati :” ibimenyetso 11 bigaragaza ko urwandiko rwitiriwe Intumwa ( Apostle ) Dr. Paul Gitwaza ruvuga ko yandikiye ishyaka FPR  ari urwandiko mpimbano :

1. Cachet yashyizwe kuri uru rwandiko ni mpimbano, higanwe iya AWM / ZTCC nyamara siyo neza iyo ubyitegereje,

2. Uru rwandiko ntirugira Reference number nkuko andi mabaruwa asohoka mu muryango wa AWM / ZTCC asanzwe agira reference number.

3. Hakoreshejwe headed paper yahinduwe mu mwaka w’i 2015, ndetse urebye neza ku mpera z’urupapuro ahagaragara Arrêté Ministeriel yo 2002 mu gihe iyakoreshwaga muri icyo gihe yari Arrêté Ministeriel yo mu 2014,

4. Ugereranije n’amataliki uru rwandiko rwandikiweho (2), Apostle Dr. Paul Gitwaza yari ari mu Rwanda aho yari ayoboye igiterane cyiswe IGITONDO CY’UMUZUKO kuva kuwa 24 kugeza kuwa 29/04/2016.

5. Ikigaragara nuko hakoreshejwe electronic signature ya Apostle Dr. Paul GITWAZA ( ishobora gufotorwa aho ariho hose ku nzandiko yasinye ) mu gihe muri ayo ma taliki yari ari mu Rwanda aho yagombaga kurushyiraho umukono,

6. Ku bamenyereye amabaruwa ashyirwaho umukono na Apostle Dr. Paul GITWAZA bazi uburyo atinda ku myandikire mu buryo twemeza ko atari umwimerere w’urwandiko rwashizweho umukono cyangwa rwanditswe nawe. Ingero ni nyinshi, dutanze rumwe; aho uwarwanditse yagaragaye nk’uwutandikira ikigo (institution) aho agira ati :”Ndabizeza cyaneeee…” ( igika cya 5),

7. Umwanditsi warwo yanditse avuga ko Apostle yasabaga ko bamwirukanira abo yise aba kongomani (igika cya 2) nyamara kuri liste yagaragaje aba kongomani 2 n’abanyarwanda

8. Mu bashyizwe kuri liste haragaragaraho Bishop Safari Théodore nyamara aracyari muri Zion Temple Celebration Center,

9. Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center ntiragaragara na rimwe mu irondabwoko nkuko hagaragazwa ko ikibazo ari abakomongomani. AWM/ZTCC ni umuryango mpuzamahanga mu buryo ubarizwamo amoko n’abenegihugu b’ibihugu bitandukanye (multicultural organisation),

10. Uru rwandiko rwandikwa nta makimbirane yari bwagaragare muri AWM/ZTCC mu buryo hari bwandikwe ibaruwa yo kwikiza aba Bishops bagaragara ku ibaruwa. Ahubwo ni mu gihe aribo bari abayobozi bungirije ba Apostle Dr. Paul GITWAZA,

11. Hambere hari ababanje gukwirakwiza ibinyoma by’uko Apostle akorana n’imitwe nka RNC na FDLR, none ubu birahindutse ngo akorana n’ishyaka FPR,

12. Mu rwandiko hagaragayemo amazina ya Pastor Jean Paul Ngenzi na Christian Ibambasi nk’abantu bagombaga gukurikirana dossier. Aba bombi muri icyo gihe nta rwego rw’ubuyobozi bari bafite muri Authentic Word Ministries ku buryo bari bafite ububasha bwo gukurikirana dossier z’ubuyobozi za AWM/ZTCC,

13. Umuryango AWM/ZTCC ni umuryango ushingiye ku idini ukorera ku butaka bw’u Rwanda kubw’uburenganzira Leta y’u Rwanda yabuhaye binyuze mu kigo cy’imiyoborere mu Rwanda, Rwanda Governance Board. Ni umuryango utemerewe no gukorana n’amashyaka cyangwa imitwe ya politike (organisation apolitique). AWM/ZTCC ntifite ububasha bwo kwandikirana cyangwa gukorana n’ amashyaka cyangwa imitwe ya politike.

Mu ncamake, uru rwandiko biragaragara ko ari mpimbano, birakwiye ko hakurikiranwa inkomoko yarwo kuko iyo witegereje neza uwayifotoye (screen shot) hejuru y’urupapuro igaragaza uwitwa Berger utamenya niba ariwe warukwirakwije cyangwa rwakomotseho.

Birasaba ko hakorwa ubucukumbuzi bwimbitse kugira ngo hamenywe aho rwakomotse ndetse n’ ikibyihishe inyuma.”

Nubwo nta muntu numwe cyangwa urwego urwo arirwo rwose ruremera ko arirwo rwanditse iyi nyandiko , sibwo bwa mbere handitswe inyandiko nkizi zidafite ibiziranga bihamye zikitirirwa abanyamadini .

Ibaruwa yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yitiriwe Zion Temple
Iyi baruwa yemezwaga ko yashyizweho umukono n’Intumwa Paul Gitwaza
Ibaruwa yanditswe n’ubuyobozi bwa Zion Temple ibeshyuza iyakwirakwijwe hirya no hino

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::