Friday , 24 February 2017

Zion Temple yemera ko yahinduye bamwe mu bayobozi , igahakana akagambane ko guhirika Umuyobozi mukuru Apôtre Dr. Paul Gitwaza .

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017 nibwo humvikanye amakuru avuga ko mu Itorero Zion Temple Celebration  Center hahinduwe ubuyobozi bw’Itorero , bamwe bakavuga ko byatewe n’uko hari bamwe mu bari abayobozi bakuru bashatse guhirika umuyobozi wabo mukuru akaba n’Umuyobozi w’Itorero ‘ Zion Temple Celebration  Center ‘ ku isi Intumwa ( Apôtre ) Dr. Paul Gitwaza .

Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi w’Itorero Zion Temple yasobanura ku ihindurwa ry’Ubuyobozi bw’Itorero , ahakana akagambane ko guhirika Umuyobozi mukuru Apostle Dr. Paul Gitwaza .

Mu gushaka kumenya ukuri kuri ibyo bivugwa, Umunyamakuru wacu yaganiriye n’umuvugizi w’Itorero ‘ Zion Temple Celebration  Center ‘ mu Rwanda Bwana Nzabakira Floribert agira ibyo atangariza Ikinyamakuru Ibyishimo.com .

Floribert yemera ko habayeho guhindura inzego z’Ubuyobozi , ariko agahakana akagambane kavugwa ku bayobozi bakuru ba Zion Temple Celebration Center ,  agashimangira ko nta muyobozi wigeze wirukanwa nkuko mubisoma mu kiganiro twagiranye gikurikira :

Umunyamakuru :  Amakuru atugeraho avuga ko Bishop Vuningoma Dieudonne yaba atakibarizwa mu buyobozi bwa Zion Temple Celebration Center .  Ngo ashobora kuba yarirukanywe cyangwa agahagarikwa ku mirimo ye azira gushaka guhirika Apôtre Gitwaza. Ayo makuru ni ukuri cyangwa si ukuri ?

Umuvugizi :  Ayo makuru ni ikinyoma ntabwo yahagaritswe cyangwa ngo yirukanwe ( kuko ndibaza ari na ko wabimbajije ubushize ). Ntabwo ayo makuru ari ukuri kuko ubundi mu mabwiriza shingiro ( Règlement d’ordre intérieur ) cyangwa statue yacu, yitwa amategeko ngenga y’umuryango, agaragaza ibihagarika umuyobozi.

Ibihagarika […] si uguhagarikwa comme tel ( nka gutyo ) si ukuvanwa mu nshingano. Yavanywe mu nshingano ashyirwa mu zindi. Ntibigeze bamuhagarika yakoze icyaha. Ubundi twemeza y’uko iyo aramutse ahagaritswe, bimenyeshwa abanyamuryango mu itorero cyangwa mu bundi buryo dusanzwe dukoresha.

Ni ukuvuga Social media ( imbuga nkoranyambaga )  cyangwa ubundi buryo dusanzwe dukoresha bwo gukominikana (           Guhanahana amakuru ). Rero ni ikinyoma cyambaye ubusa. Ntabwo yahagaritswe. Ntabwo yahagarikwa ngo bitamenyeshwa itorero. Niyo mpamvu tutabikoze. Ntabwo ari byo.

Umunyamakuru : Niba yarahinduriwe inshingano , mbere yakoraga iki ? Ubu yahawe gukora iki ?

Umuvugizi : Ubusanzwe no mu mategeko yacu yitwa EXCO cyangwa “ Executive Committee ”, ni ukuvuga urwego rukuru, ubundi umuntu asimburwa nyuma y’imyaka ibiri n’itatu bitewe n’inshingano izo ari zo.

Ubwo rero ni ukuvuga ngo ubu ngubu umuryango wahisemo Executive Committee nshyashya. Ubuyobozi bushyashya bwayo. Abari basanzwe barimo kuko umuryango usanzwe ufite abashumba benshi abayobozi benshi, ni ukuvuga ngo barasimburanwa.

Umuntu udasimburwa ni umuyobozi mukuru kubera ko aba ari we Visionnaire ( Nyiri  gitecyerezo ) akaba na Founder ( Uwashinze umuryango ).

Ubwo ni ukuvuga ko atakiri muri Executive Committee. Ibyo ntibivuga ko aba yambuwe inshingano. Aba akiri umushumba.

Ntange urugero ruto :” Dufate niba umushumba yari asanzwe ari umushumba wenda  w’itorero ry’i Gisenyi. Ntabwo bivuga y’uko niba ashyizwe mu rwego rukuru ahita arekura inshingano z’ukuntu yari asanzwe ashumba ari umuyobozi w’itorero runaka. Ariko iyo avuyemo asubira ku itorero yari asanzwe ariho umushumba.

Ni ukuvuga ngo kugeza ubu, Bishop Dieudonne Vuningoma kuko  yabarizwaga muri Paruwase ya Ngoma, aracyari kuri Paruwase ya Ngoma. Ni ho akorera umurimo, ni ho ahemberwa, ni ho abonera umushahara, ni ho akora ibindi bintu bitandukanye nk’umushumba waho.

Umunyamakuru : None se Bishop Vuningoma yaba ahuriye he n’ayo magambo avuga ko ashaka guhirika Apôtre Paul Gitwaza ?

Umuvugizi :  Sinzi  ahantu  ayo makuru wayakuye . Byagusaba wenda nk’umunyamakuru gusesengura ukareba niba ayo makuru koko ari yo cyangwa ukareba niba ama source ( Inkomoko yayo ) ayaguha ari yo , ndibaza ko mu itangazamakuru nta gihuha kibamo. A moins que waba umbwiye y’uko hari source ufite, amakuru ya source ya gihamya itwereka ko yaba yaragambaniye Apostle ( Apôtre ) Paul Gitwaza.

Ariko kugeza ubu ngubu twe ntitubona ubwo bugambanyi wenda bufite nka source ifatika. Ni ukuvuga ikintu kigaragara. Gusa biramutse bibaye byo birumvikana ko yahagarikwa.  Ikibazo si ukugambanira Apostle ( Apôtre )Paul Gitwaza , ahubwo ikibazo ni no kugambanira umuryango. Ni ukuvuga ngo biramutse bibaye byo yahagarikwa nk’abandi cyangwa nanone agahanirwa mu muryango.

Umunyamakuru : Ni ukuvuga ngo uyu munsi mu mufite nk’umuntu ukiri umunyamuryango wanyu ntacyo mu mushinja , nta n’icyo mu mukurikiranyeho ni umwere?

Umuvugizi : Ubu ngubu tumufite nk’umunyamuryango. Ibindi ni ku izina tel ( gusa ). Ibindi reka mvuge ngo kugeza ubu ibintu umbwiye : wowe urambwiye uti : “ Icyo wumvise ni uko twamuhagaritse.” Icyo ni ikinyoma. Ikindi uti : “ Aragambanira Dr. Paul Gitwaza ashaka kumuhirika.” Ayo ni amakuru tudafite kugeza ubu ngubu. Ni ukuvuga ngo tudafitiye gihamya.

Umunyamakuru : Mushobora kuba ari amakuru mudafitiye gihamya ariko wenda mukaba muyafite mukiyakurikirana. Cyangwa bikaba biri aho gusa n’ayo makuru akaba adahari. Bimeze bite ?

Umuvugizi : “ Icyo ni igihuha. Muri communication ( Ihanahana – makuru ) twakita igihuha. Kereka niba ufite wowe nk’umunyamakuru amakuru gihamya yerekana y’uko Dieudonne Vuningoma ariho aragambanira Apostle Paul Gitwaza no kumuhirika. Hari gihamya waba ufite?

Ngira ngo mu buzima bworoheje bw’itangwa ry’amakuru, ushaka ama source abiri. Source dufite ntabwo dufite amakuru agaragaza yuko yaba yarahiritse Apostle Paul Gitwaza cyangwa ariho aramuhirika.

Wowe mu gihe waba uvuga uti : “ Ndayifite iyo source”,  ni uko waba uje gushaka  gihamya cy’uko ayo makuru yaba ahari. Rero icyo gihamya nta cyo dufite kugeza ubu ngubu. Reka nongereho iki kintu :’ Nongereho ko ubundi amategeko y’umuryango n’amabwiriza shingiro y’umuryango afite ukuntu yihanira umunyamuryango mu gihe asanzweho afite ayo makosa. Iyo abonetse tukaba dufite n’amakuru ari tangible ( afatika ).

Reka ntange nk’urugero :” Turamutse dusanze nk’umwe mu bayobozi aregwa ubwambuzi, aregwa kwambura abantu cyangwa gukora ibintu bitandukanye n’imyizerere yacu, mu magambo yoroheje twe turabanza tukamubaza uko bimeze twasanga ari byo koko yakoze ayo makosa cyangwa ibisobanuro bye bitagaragara kandi dufite ama epreuves ( ibihamya ) ubundi arahagarikwa.

Ashobora guhagarikwa bitewe n’ikosa, ashobora guhagarikwa  amezi atandatu, umwaka ndetse twebwe nk’abakristu Bibiliya itwemerera no kumukura muri twe. Tukavuga tuti : “ Ntakiri umunyamuryango wacu.” Ubundi Bibiliya irabitwemerera. Rero iyo bigenze bityo iyo umuntu akoze nk’amakosa, twe tukaba tubafatiye igihano arahagarikwa.

Ngira ngo ni ibintu bitari bikwiriye no ku – alarma cyangwa gukanga itangazamakuru kubera ko imiryango yose ya gikristo iyo bita “ Faith Based Organization ”   sinibaza ko ari n’imiryango gusa ya gikristo kuko amabwiriza shingiro agirwa n’ibigo byose. Iyo dusanze umuntu atagendera mu ndangagaciro zigenga umunyamuryango cyangwa umuyobozi cyangwa urwego ari ho, arahagarikwa. Ubundi ni ibintu byoroshye. Ni ibintu tudakwiriye no gushingiraho. Kugeza ubu rero kuri Bishop Dieudonne Vuningoma ntitubifite. Byaba bihari cyangwa byaba bibonetse, icyo gihe ubuyobozi bwafata ibindi byemezo.

Umunyamakuru : Si ubwa mbere Bishop Vuningoma avuzweho ibi bintu kuko nka za 2014 n’ibindi bihe byagiye bimuvugwaho. Mutekereza ko ari mpamvu ki Vuningoma akunda kugarukwaho kenshi mu byerekeranye no guhirika ubutegetsi ( Ubuyobozi bw’Itorero ) ? Ese baba ari abaharabika izina rye ?

Umuvugizi : Aho naba nkubwiye ibyo ntazi. Naba nkubeshye. Njyewe uranambwira n’amakuru mashya ngo byamuvuzweho 2014 kereka niba ari Vuningoma Dieudonne ubwe wabibibwiriye ko bakunze kumuvugaho.

Ngira ngo nakugira inama yo kujya kubaza Bishop Dieudonne Vuningoma. Ngira ngo namwe mu mugeraho nk’abanyamakuru, mukamuhamagara. Mukamubaza muti : “ Ese koko bakuvugaho guhirika, koko bisanzwe bihari ?” Njyewe ndi umuvugizi wa institution ( umuryango ). Ndi umuvugizi wa Zion Temple Celebration Centre ntabwo ndi umuvugizi wa Dieudonne Vuningoma.

Nta nubwo ndi umuvugizi wa Apostle Paul Gitwaza. Amakuru urampa ni ay’umuntu ku giti cye. Kumbaza ngo impamvu bikunze kumuvugwaho, urumva nagusubiza iki mon frère?

Umunyamakuru : Ubu imiyoborere ya Zion Temple Celebration Centre imeze ite ? Ni bande bavanywe mu myanya bagahabwa izindi nshingano, ni bande bashyashya bazanywemo ?

Umuvugizi : Ibyo tuzabibamenyesha mu gihe kije. Kimwe cyo ni uko inteko rusange y’umuryango wa Zion Temple Celebration Centre yahisemo inzego nshashya z’ubuyobozi. Ngira ngo bizabamenyeshwa ndetse mu itangazo rigenewe abanyamakuru, rizabagezwaho. Mu myanzuro y’ibyabaye.

Umunyamakuru : Hanze aha hagaragara amatorero menshi afite inyigisho abantu babona nk’iz’ubuyobe,  ariko nta makuru turagira yemeza ko na hano hagaragara izo nyigisho z’ubuyobe. Mwebwe ni irihe banga mukoresha kugira ngo mubashe kugeza inyigisho zishimwa ku bakristo n’Abanyarwanda muri rusange ?

Umuvugizi : Ubundi umuryango wacu witwa “ Ministère de la Parole Authentique.”  Ni Minisiteri y’ijambo ry’ukuri. Abakozi b’Imana bose bigisha, Abashumba, Abavugabutumwa batandukanye, twebwe twemera y’uko institution yacu ya mbere ari Bibiliya.

Ni ukuvuga ngo ikitari muri Bibiliya ntabwo kigomba kwigishwa. Ni koko Bibiliya ivuga ko mu minsi ya nyuma hazabaho abigisha b’ubuyobe, bakigisha ubuyobe butandukanye kandi reka mvuge ngo ibi bintu si iby’ubu.

Wenda mujya mubona Bibiliya ivuga ngo umwuka w’Abanekorawidi. Ni ubu ngubu biriho  ugasanga wenda nka bamwe barigisha ibintu bijyanye na “ Extravagant grace ” cyangwa ubuntu bukabije.

Bwa buntu bakubwira ngo ucumure nta kibazo, icyaha umuntu yaba yarakoze ni icyaha gusa cyo kutizera hanyuma iyo wizeye Yesu nk’Umwami n’umukiza ntiwongera kwihana ibyaha. Nta n’ubwo wongera gucumura uhita uhinduka umwere mu maso y’Imana.

Ariko ntibivuze ngo n’iyo wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza ntabwo wongera gucumura. Ngira ngo hariho imyigishirize itandukanye ariko iterwa ahanini no kudasoma ijambo ry’Imana. Byose ku bayobozi, ku bashumba, ku bakozi b’Imana bamwe na bamwe ariko no ku bakristu. Ubundi sinumva uburyo umukristo na we atagakwiye kumenya Ijambo ryigishwa, na we yagakwiye gufata umwanya wo kurimenya.  Kuko Bibiliya iravuga ngo mu minsi ya nyuma izadusukamo Umwuka w’ Imana niwo uzatwigisha.

Muri Ezekiyeli ndibaza 36 : 26 ngo “ Nzabasukaho umwuka wanjye ntume mugendera mu mategeko yanjye.”

Ni ukuvuga ngo uko Pasiteri yahishurirwa ijambo , ni ko n’umukristo ahishurirwa ijambo asenze anarisomye. Twe rero tugerageza gutuma abakozi b’Imana bose babwiriza ibijyanye n’ijambo.

Ikindi ntabwo dupfa kwemerera umuntu wese guhagarara ku gatuti cyangwa mu rusengero yigisha tutazi imyizerere  ye, imitekerereze ye, hanyuma tugasaba abakristo kuba ari bo ba mbere bafata iya mbere kumenya ahubwo ukuri hanyuma n’uje abigisha ubuyobe bakaba bahita bamumenya.

Umunyamakuru : Murakoze ndabashimiye ,

Umuvugizi : Murakoze namwe .

Umuvugizi w’Itorero Zion Temple mu Rwanda Bwana Nzabakira Floribert

Nyuma yo kumva neza ibivugwa n’uruhande rw’Itorore ‘ Zion Temple Celebration  Center ‘ Ikinyamakuru Ibyishimo.com cyaganiriye na Bishop Dieudonne Vuningoma bivugwa ko yahinduriwe imirimo yakoraga mu Itorero aho yari muri batatu bungirije Apôtre Dr. Paul  Gitwaza agasigara kuri Paruwasi ya Ngoma gusa , asubiza ko we ibyo atabizi ahubwo umunyamakuru wacu ariwe wa mbere ubimubwiye .

Abajijwe niba akiri mu buyobozi bwa ‘ Zion Temple Celebration  Center ‘ Bishop Dieudonne Vuningoma yasubije  mu ijambo rimwe agira ati :” Yego “.

Abajijwe niba azi ko habaye impinduka mu buyobozi bw’Itorero umuyobozi ‘ Zion Temple Celebration  Center ‘ nawe yarimo Bishop Dieudonne Vuningoma yagize ati :” Ni wowe ubimbwiye ubimenyesheje .”

Nyuma yo kuvugana ayo magambo , Bishop Dieudonne Vuningoma telefone ye ngendanwa yahise iva k’umurongo , dukomeza kuyihamagara inshuro zirenga ishanu yanze gucamo . Mu gihe yaba agize ikindi atangaza twakibagezaho mu makuru yacu ataha .

Buri wese yakwibaza ikibazo kigira kiti :” Niba uruhande rumwe rwemera ko mu buyobozi bw’Itorero habayeho guhindura imyanya ya bamwe , urundi rukavuga ko rutabiri ahubwo rubimenyeye mu Itangazamakuru , n’iki kihishe inyuma y’ibyo byose ?.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Twiringiyimana Valentin

30,370 total views, 6 views today

9 comments

  1. Bishop Safri ni umwe mu bagarutsemo ariko hari abandi Gitwaza yasabye gushinga Zion Temple ahandi bivuze ko yabakuye kuri siege . Iyo nama nziko yabereye kuri Aman Guest House hano ku Kicukiro kandi mwese murabizi ko byari byabacanze . Muzabibwirwa nuko hari ikintu kizaturika muri aba bagabo kandi mbvabwije ukuri . Wowe Flory wabeshye ubu ntaho utaniye na Benzige wabeshye ko afite ibanga ry’umwami .

  2. Mukangamije Caline

    Muriyi nama Vuningoma ntiyajemo nubwo hari abandi ba Bishop bajemo , ariko nanjye ngaye uyu muvugizi kuko yarimangatanyije . Nonese ko avuga ko Bishop Vuningoma yakuwe mu nshingano , akaba aterekana aho yimuriwe ngo anahahabwe inshingano ? Na Bishop Vuningoma akavuga ko akiri umwungiriza wa Gitwaza ubwo nta kunyuranya kurimo ? Mwagiye mudukura mu rujijo ko nubundi tuza gusenga tuzi ibigenda n’ibitagenda ? Imana ikubababarire .

  3. Ari ugukorera Yesu gusa nka ba Pawulo na Petero, nta ntonganya n amanyanga byazamo, kuko INTUMBERO YABA ARI KRISTO. Ariko Kubera ko atari KRISTO bashyira imbere…niyo mpamvu habamo amakimbirane.
    Abanyamadini bashyira imbere: AMAFRANGA n ICYUBAHIRO… NIYO mpamvu bahora benda kwicana.
    Dore nk aba ngaba .. Gitwaza na Dieudonne bari inshuti magara… Dieudonne yita ngiye Gitwaza na Zion Temple…igihe yakoraga muri RWANDA REVENUE AUTORITY….byaje no gutuma ademisiyona yiyegurira Idini neza….
    Ibyo bapfuye turabizi Kandi nubwo bakoraga amanama bambuye ama tels.,Ariko BYOSE birazwi…
    Reka nabyo bijye AHAGARAGARA.
    Harakurikiraho affaire ya BIENVENUE….N ABANDI. … Na BARBARA….NA……..

    AMAFRANGA N IBYUBAHIRO. NTA KINDI BAPFA….URETSE KO HARIMO N ABAGORE KUKO NTIBYABURA. EREGA IMANA IRIHANGANA YAGERA AHO IKABIREKA……

  4. Ibi bintu byose uko mwabimubajije binyeretse yuko mwari mufite amakuru asesuye ahubwo iyo abishobora ntabe akawawundi ngo ni semuhanuka yari kujya avuga ngo yego. Nonese ubu muravuga ko Statut y’itorero akiriho kandi we ubwe Bishop Dieudonne na Claude Djessa , Pierre Kaberuka n….. ntaramenya bose bakuwe kuri status y’Itorero ? Gitwaza we ubwe ntiyibuka ibyo yatangarije abagore bari mu masengesho abasaba kudakurikira ababishop bitewe nuko yaraziko inzira zitakiri nyabagendwa? wa muvugizi we nanjye uzamvuganire nako wazarimarima ukuri abantu bakambona ukundi !!! Imana itubabarire ahubwo dusengere umurimo wayo.

  5. Kazungu Jean Pierre

    Nyamara nubwo abihakanye natwe tuhasengera turabibona ko Zion isigaye imeze nkirimo ibice bibiri ,icyo nabonye nuko aba bagabo bahisemo guceceka ariko gusebanya byo bisa nibimaze igihe ku basigaranye Itorero Niyo mpamvu hari nabatakibona cyane bamwe muribo.mureke ubutumwa bwanjye butambuke kuko ndabizi muba mwaheje byinshi kandi birimo ukuri.

  6. Ati ngo zion trmple harimo Abashumba bakora mu bitsina byabagore babasiga amavuta ngo ngaho barabakorera deliverance. ngo abo bose bagomba kwirukanwa ariko apostle paul gitwaza ntiyavuga abo aribo. Zion temple imeze nka bwa bwato bita titanic buri kurigita gahoro gahoro kandi bizamenyekana. gusa aba kristo mwebwe mwisengere imana yanyu mureke abapfa amafranga n’ibyubahiro bamarane kandi baratangiranye umurimo. ikindi cyadutangaje n’ukuntu umushumba avuga ko yahaye umubiri w’umuntu satani. ese ubwo we ntaba akorera satani ra? byatumye bamwe twibaza niba ibyisanduka yavuzwe atari ukuri.

    • muvandimwe unjye uvuga make. uziko abantu 2 bonyine bafite ubushobozi bwo kuvuma umuntu umuvumo ukagufata ni 2 gusa . aba byeyi bawe ba kubyaye ndetse numubyeyi wo mu mwuka. niba usengera muri Zion ceceka aba fite akanwa bivugire. murabura gusengera umurimo w Imana mukirirwa muvuga

  7. Uwimbabazi florence

    Ariko ncuti nk’abakristu nimube maso kuko kubona umukozi w’Imana cga umukristu ateshuka ntugace Imanza n’amagambo menshi ahubwo basengere usengere n’umurimo w’Imana kuko ndumva ntawuragera aho satani atatera ibuye kuko kuvuga gusebanya guhimba ibinyoma byose ntacyo byatungura gusa Imana niyo mucamanza w’ukuri kdi ukuri kuzahora ari ukuri.naho kuvugango ndabizi kutaba murizo comité zabo , waretse kwishyiraho imitwaro itagize icyo ikumariye?ahubwo twisuzume turwane nibitureba tunisengere ibindi bazabibazwe niyabahamagaye kdi burya abobose baraziranye bajya noguhura ntawaruhari bazabyikemurira ubwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress